Ingabo z’u Burundi zari mu gikorwa cy’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zikuyemo imyambaro y’uwo muryango zambara imyambaro ya FARDC zikomeza imirwano, gusa nti byabahiriye kuko aba ofisiye babiri bahise bahasiga ubuzima abandi ba ofisiye 2 bafatwa mpiri.
Ibi byabereye mu mirwano yabereye ku mushaki, kuri Antenne, ari naho aba bofisiye bafatiwe abandi bakahaburira ubuzima.
Umwe muri aba bapfuye yambaye imyambaro ya FARDC yitwa Ndayiragije Onesphore, akaba akomoka mu ntara ya Rutana.
Iyi mirwano ikimara gutangira abasirikare ba FARDC bo bahise bakuramo akabo karenge, hasigara aba bakomoka mu gihugu cy’u Burundi n’aho abandi bo biyirukiye kare.
Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zatangiye guhambira ibyabo ku munsi w’ejo ndetse bamwe burira indege barigendera, naho abakomoka mu Burundi bo bahitamo gukomeza kurwanira muri Congo, bambaye umwambaro wa FARDC.
Izi ngabo zikigera muri Congo zashinjwe kwijandika mu ntambara FARDC ihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23,ariko zirabihakana , cyakora mu mirwano itandukanye yabahuje na ziriya nyeshyamba yasize hari bamwe mu barundi bahaguye ndetse n’abandi bafatirwamo mpiri.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com