Mu rugamba rukomeye rwahuje Umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) n’abambari babo, rwarangiye M23 yongeye kwigarurira utundi duce, turimo aka Katabiro na Musungati two muri Teritwari ya Masisi.
Ni urugamba rwabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023, aho hiriwe imirwano ikaze yumvikanye mo urusaku rw’imbunda nini n’izindi nto rwahanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Congo, FDLR, FARDC, Wagner n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Iyo mirwano yabereye mu nkengero z’Umujyi wa Mushaki, K’urundi ruhande imirwano y’indi ikaze yabereye mu misozi yunamiye umujyi wa Sake, uri mu bilometero 27 ujya mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iriya mirwano kandi yarangiye agace ka Katabiro kari muri Gurupoma ya Kamuronza , muri Teritwari ya Masisi kigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ahandi hafashwe na M23 ni muri Localite ya Musungati iherereye nko mu bilometero 5 ujya mu mujyi wa Mushaki ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi zibarizwa mu ngabo za EACRF.
N’ubwo ingabo z’u Burundi zishinjwa na M23 kwinjira mu rugamba byeruye, bahanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ariko umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi yanyomoje ayo makuru avuga ko batari muri iyo mirwano.
Gusa amakuru dukesha abaturage baturiye ibyo bice bahamya ko Abasirikare b’u Barundi bakomeje gupfira muri iriya mirwano ikomeje kubera mu nkengero z’umujyi wa Mushaki, muri Teritwari ya Masisi.
Si utwo duce gusa Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 wigaruriye kuko wongeye no kwambura ibindi bikoresho bya Gisirikare birimo imbunda zirasa kure n’imbunda ya Bulende za FARDC na Wazalendo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com