Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bwakoze impinduka mu gisirikare cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu rwego rwo gukomeza gushaka uburyo bwose bushoboka bwo guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje kugenda wigarurira ibindi bice mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni itangazo ryaraye risohotse muri iri joro ryakeye, ryo kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023, ryashyizweho umukono n’umugaba Mukuru w’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa.
Muri iryo tangazo Major Gen Kalonda Famba Kaf, niwe wagizwe Komanda Secteur( skl2 NSK) , iherereye Nyamunyunyu.
Brigadier Gen MWEHU LUMBU Evariste, we yagizwe kuba Komanda Secteur (SKL2 SSK), ya Uvira.
Major Gen MUKALAY NGOY François, we yahawe kuyobora Secteur ya UELe.
Brigadier General BIAGOLO NGONDO Antoine, yahawe kuba ops muri 33ème Region militaire mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Brigadier General JEAN JACQUE ILUNGA, aba Komanda ops, muri 34ème Region militaire (mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru).
Col MONDONGA ROMAIN niwe wagizwe Komanda ops (SKL2 SSK) muri Secteur Uvira .
Col MUMPASI KETON NELSNO ADJT ADM-log SKL2 SSK i Buvira
Col BOTONGO ISUKA JOSE ADJT ADM-LOg 34 Region militaire mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
LT CoL NGIRIBICHO BULOMBO JOSEPH, yahawe kuba uhagarariye iperereza muri 34 Region militaire(Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru).
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com