Muri Zambia habaye impanuka ikomeye yatewe n’imvura itoroshye yaguye muri iki gihugu bigatuma ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro kiridukira ku bantu 25 bari mu kazi, gusa nyuma y’iminsi 5 hashakishwa uburyo bwo gukuramo imibiri y’aba bantu, basanze umwe muri bo ari muzima mu gihe abandi 8 bo basanga batakirimo umwuka.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi 5 aba bantu bagwiriwe n’ikirombe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Zambia,byose bikaba byaratewe n’uko imvura nyinshi yaguye mu bilometeri 400 uvuye mu Murwa Mukuru i Lusaka.
Bimwe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye muri aka gace, byararidutse ndetse biridukana abantu 25 bari babirimo.
Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu icyenda, ariko umunani muri bo babonetse barashizemo umwuka, mu gihe undi umwe yabonetse agihumeka.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko agifite icyizere ko mu bacukuzi bagwiriwe n’inkangu hashobora kugira abavomo bakiri bazima.
Hichilema kandi yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye izakora ibishoboka byose kugira ngo hashyirwe imbaraga mu kwirinda ko habaho ingaruka nk’izi, kuko igiye gukarishya amategeko ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bugakorwa mu buryo bunoze.
Uyu wabonetse ari muzima kugeza ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga ndetse bagatangaza ko ashobora kutagira ikibazo ahura nacyo kuko ubuzima bwe bumeze neza.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com