Abasirikare b’ingabo z’u Burundi babarizwaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakaza gusaba ko basubizwa iwabo nyuma yo gusaba ubusobanuro bw’intambara bari kurwana nti babuhabwe, nyuma bakaza guhitamo gutaha n’amaguru bakirijwe uburoko mu gihe bo bavuga ko barokotse urupfu.
Aba basirikare bashyizwe mu buroko nyuma yo kugera mu gihugu cyabo, bambaye imyambaro y’ingabo za Congo kandi iriho n’ibendera rya Congo, kimwe mu byatumye bashavura cyane bakigera muri Congo.
Aba basirikare bakigera muri Congo bari bazi ko bagiye mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC ariko bakigera I Goma bahise bambikwa imyambaro y’ingabo za Congo, ndetse bajyanwa k’urugamba izi ngabo zihanganye mo n’inyeshyamba za M23.
Aba basirikare babonye ingabo z’umuryuango w’Afurika y’Iburasirazuba zitangiye kwisubirira iwabo nabo basabye ko basubira iwabo ariko barabyangirwa, bahitamo kujya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’I Goma, ariko biranga biba iby’ubusa, basabwa gusubira k’urugamba nabo bahitamo gushaka ubundi buryo bakwitahira.
Aba basirikare bakigera mu gihugu cyabo bahise bashyikirizwa ibiro bishinzwe iperereza bashyirwa muri gereza, bazira ko banze kurwana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi bibaye mu gihe abaturage bo muri iki gihugu bakomeje gusaba ubutegetsi bw’igihugu cyabo kubasobanurira, icyo abana babo bari gushirira muri Congo ic bari kuzira ndetse bakanasaba icyo igihugu cyabo kizunguka.
Aba basirikare bashyizwe mu buroko mu gihe n’abasigaye muri Congo nabo bari kwifuza gutaha ngo nibura bakajya gufungwa aho gushirira muri Congo bazira igihugu kitari icyabo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com