Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 bamaze kwemeranya gushyiraho agahenge k’iminsi itatu, mu rwego rwo korohereza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba zari muri Congo gusubira iwabo.
Iby’aka gahenge byamenyekanye byemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibicishije mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’icyo gihugu.
Iryo tangazo rivuga ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye agahenge k’amasaha 72 katanzwe n’impande zifitanye amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Amerika ivuga ko gahenge ka M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo (FARDC, FDLR, Abacancuro, Ingabo z’Abarundi n’imitwe ya Wazalendo) katangiye kubahirizwa ku wa mbere saa sita z’amanywa z’isaha ngengamasaha ya GMT (saa 14h00 z’i Kigali), kakaba kagomba kumara iminsi itatu.
Amerika ivuga ko u Rwanda na RDC bemeye gushyigikira ako gahenge mu rwego rwo kurinda abasivile no gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Agahenge kandi ngo kashyizweho mu rwego rwo gufasha Ingabo za EAC kuva mu bice bya Mushaki n’umuhanda RP1030 uhuza Kilorirwe na Kitshanga, nk’uko Bwiza ibitangaza.
Utu duce dusanzwe tubamo Ingabo z’Abarundi zatangiye gutaha kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, nyuma y’iza Tanzania n’iza Sudani y’Epfo zazinze utwangushye kuva ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.
Amerika ivuga ko agahenge k’iminsi itatu impande zombi zemeye ari umusaruro Avril Haines ukuriye Urwego rw’Ubutasi bwayo yagiriye i Kigali n’i Kinshasa mu kwezi gushize k’Ugushyingo.
Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Congo byibanze ku makimbirane y’impande zombi.
Amerika nyuma yo gutangaza aka gahenge yavuze kongo izakoresha ubutasi bwayo n’inzego zayo za dipolomasi, mu rwego rwo kugenzura ibikorwa by’Ingabo za Leta ya Congo, imitwe bakorana, ndetse n’umutwe wa M23 muri iki gihe cy’agahenge.
Yavuze kandi ko ishyigikiye ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda byakongera gusubukura, kugira ngo intandaro y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC iveho burundu.