Abasirikare bagera kuri 500 bo mu gisirikare cy’u Burundi bari bajyanywe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, babajije impamvu y’iyo ntambara kuri bo, bayimwe bahitamo kwitahira kuko bakoreshwaga nk’ingorofani, ariko mu kugera iwabo bakirijwe amapingu babashyirwa mu buroko nk’imbura kimazi ziraho.
Ibi byabaye ku basirikare bagera kuri 500 bageze muri iki gihugu kuva kuwa 07 kugeza kuwa 09 Ukuboza nyuma yo gusaba gutahukanwa iwabo, ndetse bamwe bakerekeza ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma , ariko bakabura igisubizo kuko basabwe gusubira k’urugamba, ariko bagahitamo gushaka uburyo bataha iwabo kuko babonaga bari gukoreshwa nk’ingorofani.
Aba basirikare ngo barazira ko banze gukenyera ngo bahangane n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo, mugihe bari bagiye muri iki gihgu bazi ko bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Nk’uko Radio Publique Africaine (RPA) ibivuga ngo indege ya mbere yageze i Bujumbura itwaye bariya basirikare yari inarimo imirambo 10 ya bagenzi babo biciwe mu mirwano ya M23 na FARDC ndetse n’inkomere 18.
Kuva muri Mata uyu mwaka u Burundi bwohereje abasirikare babarirwa mu bihumbi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo guha umusada ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC ryari risumbirijwe n’inyeshyamba za M23.
Ni nyuma y’amasezerano yasinywe n’aba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Abarenga 500 kuri ubu bafungiwe mu Burundi ni abahisemo gusubira inyuma, nyuma yo gusukwaho umuriro w’amasasu n’inyeshyamba ziyobowe na Général Sultani Makenga.
Amakuru yatangajwe n’umwe mu basirikare mugenzi w’abafunzwe yabwiye RPA ko “bagabweho igitero hanyuma bahungira muri Brigade, ariko basanga abari bahari na bo bamaze gukwira imishwaro. Baje gukomeza kugira icyizere cyo guhungira aho Ingabo zari muri EAC zari ziri, ariko na bwo ntibyashobokaga kuko batekereje ko nibajyayo M23 iri butere izo ngabo za EAC.”
Uyu yakomeje avuga ko byarangiye bariya basirikare bahisemo gufata umuhanda berekeza ku kibuga cy’indege cya Goma baturutse muri Masisi. Aha i Goma ngo ababakuriye bakibahasanga babasabye gusubira ku mirongo y’urugamba bari baturutseho, ariko abasirikare bababera ibamba.
Icyagombaga gukurikiraho ngo ni ukubashakira indege ibasubiza mu Burundi.
Nk’uko isoko ya Rwandatribune iri I Bubanza mu Burundi yabitangaje ngo aba basirikare bakigera i Bujumbura bahise bamburwa telefoni zabo, mbere yo kujyanwa ku mbaraga mu kigo cya gisirikare cya Muzinda.
Amakuru atangwa n’imiryango ya bariya basirikare avuga ko kuva ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza bagiye bafungirwa ahantu hatandukanye, harimo ahitwa Mujejuru hasanzwe hakorera batayo ya 122 y’Ingabo z’u Burundi, ahitwa Rohero hasanzwe haba icyicaro gikuru cya Military Police, mu kigo cya gisirikare cya Muzinda ndetse no mu Cibitoke ku cyicaro gikuru cya batayo ya 112.
Bivugwa kandi ko aba basirikare bafunzwe mu buryo bubi cyane, kuko nk’abagera ku 120 bagejejwe bwa mbere mu kigo cya gisirikare cya Muzinda bahise bamburwa impuzankano ya FARDC, basigarana imyambaro y’imbere ari na yo bose baraye bambaye.
Icyakora Kugeza ubu ntacyo Igisirikare cy’u Burundi kiravuga kuri aya makuru, ndetse biragoye ko cyanayavugaho.
Ibi biri kuba mu gihe ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi bwakunze guhakana ko bwaba bwarohereje Ingabo zo guha ubufasha FARDC, n’ubwo hari bamwe mu basirikare bemera ko hari Abarundi M23 iheruka kwerekana nyuma yo kubafatira mpiri ku rugamba.
Ibi kandi biri kuba mu gihe abaturage bo muri iki gihugu bahora babaza icyo iyi nambara imariye igihugu cyabo nyamara, bakaba nta gisubizo bigeze bahabwa.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com