Mu nama yahuje abaturage bo mu Bibogobogo n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, yasoje aba baturage basabwe kwitondera umutekano muke uriho muri iyi minsi, ndetse babasaba kwirinda kujya kuragira inka zabo kure y’ingo kuko bashobora kuhahurira n’ibibazo bitandukanye.
Aka gace ko mu Bibogobogo, gaherereye muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ka kaba ari agace gatuwemo n’abo mubwoko bw’Abanyamulenge n’Abapfulero bake ndetse na Banyindu.
Ibi ba bisabwe na FARDC mu gihe muri ako gace bikomeje ku vugwa ko Maï Maï yavuye mu bice byo muri gurupoma ya Mutambara, ikaba ishaka kunyaga Inka zaba Nyamulenge no kwica abaturage.
Mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo, havuzwe Maï Maï ko yimutse iva i Nakiheri , aho bya nahamijwe ko yagaragaye mu duce two mu Magunga na Mugorore. Icyo gihe Twirwaneho ya Bibogobogo yahise ifunga utuyira twose birangira ya Maï Maï itongeye kugaragara muri ibi bice.
Gusa ibi bibaye mu gihe n’ubundi mu Bibogobogo hari ikibazo cy’abajura aho hashize igihe biba imyaka iri mu mirima y’abaturage bigakekwa yaba ari FARDC cyangwa se Mai Mai.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com