Itsinda ry’Abasirikare b’u Burundi na FARDC babarizwaga muri Kivu y’Amajyepfo barwanya RED Tabara burijwe imodoka bajyanwa muri Kivu y’Amajyaruguru kugirango ngo batange ubufasha mu kurwanya umutwe w’Inyeshyamba wa M23.
Ibi byagaragaye ubwo imodoka zigera kuri 30 zahagurutse mu Bwegera, muri Gurupoma ya Kamba, Cheferi y’ikibaya cya Ruzizi, Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zigana muri Kivu y’Amajyaruguru zitwaye iryo tsinda ry’ingabo z’u Burundi na FARDC zijyanywe guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Umwe mu baturage bazibonye watangaje iyi nkuru yagize ati: “Ni imodoka niboneye ubwanjye zari zuzuye abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC, Zanyuze Umuhanda wose uva Uvira zerekeje i Bukavu zizakomereza i Goma. izi Modoka ni izo mu bwoko bwa Tata.”
Yakomeje agira ati “Habanje gutambuka imodoka 23, nyuma haza kongera gutambuka izindi zirindwi.
Muri ibi bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu Congo, perezida Félix Tshisekedi, yagiye yumvikana yigamba ko agiye gushyiraho iherezo ku ntambara ikomeje kubica bigacika mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibi yabivuze ubwo yari i Goma no mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati: “Mbasezeranyije kubaha amahoro, Umutwe wa M23, ngiye kuwushyiraho iherezo. Mungirire icyizere muzantore.”
Mbere y’uko perezida Félix Tshisekedi, agera i Makobola na Uvira, ku wa Gatandatu, tariki 09 Ukuboza 2023, bya vuzwe ko yabanjye kujya i Bujumbura ku bonana na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Bikaba byaravuzwe ko perezida Félix Tshisekedi yasabye mugenzi we ingabo zo kumurinda muri ibi bihe by’amatora ndetse n’izindi zo kumufasha kurwanya M23.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nibwo byamenyekanye ko leta ya Congo, yategetse ko Brigade yari i Beni ivanwayo ikoherezwa mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru birimo imirwano ya M23 n’ingabo za Congo.
Ibi byanabaye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho Ingabo nyinshi zavanwe muri Gurupoma ya Bijombo, zoherezwa i Goma, kurwanya M23.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com