Abaturage bo muri mu gace ka Bibogobogo bahiye ubwoba kuko bashora kwibasirwa na za Mai Mai nyuma yo kubwirwa ko bamwe mu basirikare ba FARDC bari baraho bagiye kwimurirwa i Fizi
Ibi bibaye nyuma y’uko mu nama yahuje aba basirikare n’abaturage bari basabwe kwitwararika ndetse ntibaragire inka zabo kure y’ingo kuko umutekano wo muri kariya gace utameze neza.
Bimwe mu byagiye bigaragara ni uko Mai Mai ikomeje kwibasira abaturage batuye muri ibi bice ndetse bikanavugwa ko yibasiye imirima yabo igasarura imyaka bari barihingiye.
Abaturage bahiye ubwoba mu gihe Abasirikare ba FARDC, bari mu Bibogobogo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bagiye koherezwa i Mboko, hafi na Barakara, mu bice bya Teritwari ya Fizi.
Bakomeje bavuga ko mu Bibogobogo, habarizwaga i Rejima (Regiment) y’Ingabo za FARDC,ariko ko kariya gace Kazasigaramo i Batayo imwe igizwe n’Abasirikare 750 gusa.
Byemejwe ko izi ngabo za DRC zari ziri mu Bibogobogo zirahaguruka uyu munsi kuwa 14 Ukuboza 2023 zerekeza muri Fizi.
Hashize igihe kirekire aka gace kavugwamo Maï Maï, mu duce twa Mugorore na Mugono, zikunze kugaba ibitero muri Bibogobogo, bigamije kwica no kwiba Inka z’Abanyamulenge.
Abanyamulenge babarirwa mu magana bamaze kwicwa naziriya nyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, zigaba ibitero ziturutse mu Gatenga, Gafugwe, Gatoki, muri Gurupoma ya Mutambara, ndetse zinamaze kunyaga inka zitabarika zibarirwa mu Magana.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com