Umunyamabanga ushizwe itangazamakuru mu ngoro y’umukuru w’igihugu muri Amerika Karine Jean-Pierre ku munsi w’ejo kuwa 13 Ukuboza 2023 yatangaje ko Amerika imfashanyo yemereye Ukraine imaze gukoreshwa kugera kuri 96%. Mu gihe biri kugorana kwemeza indi nkunga , aravuga ko amafaranga asingaye azifashishwa muri uku kwezi kumwe gusigaye kugirango umwaka urangire.
Inkunga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerka Joe Biden yemereye Ukraine mu kurwanya Uburusiya iri kugenda irangira, hasigaye agera Milliyari imwe gusa y’amadorari.
Ku munsi w’ejo amakuru yatangajwe ni uko amafaranga asigaye, ari ayo kugura intwaro kugirango basimbuze ibikoresho bimwe mubyo bifashisha ku rugamba.
Karine Jean-Pierre yagize ati: ’’Hasigaye Milliyari imwe y’amadolari ,hafi 96% by’inkunga Amerika yemereye Ukraine, Minisiteri y’ingabo yavuze ko yitegura gutanga 4% yarasigaye muri uku kwezi kw’Ukuboza.
Yavuze ko igihe aya mafaranga azaba arangiye , Amerika itazashobora guhita ifasha Ukraine ako kanya, gusa akemeza ko Amerika itazabareka , ko izakomeza kubafasha uko isho boye n’ubwo ingengo y’imari yabo igenda igabanuka.
Ni mugihe Uburusiya bwakomeje kwihanangiriza ibihugu byo mu burengerazuba guha intwaro Ukraine ngo kuko nibyo bikomeza intambara n’amakimbirane bidashira ibihugu bya NATO bihanganyemo na Moscou.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com