Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zemeranyije kongera agahenge, kakava ku minsi itatu, kakagera ku byumweru bibiri, mu rwego rwo kugira ngo ingabo z’Umuryango wa EAC zari ziri Kilorerwe na Kitchanga zibone inzira zinyuramo zitaha.
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023, Ibiro ntaramakuru Reuters dukesha iyi nkuru, byatangaje ko byavuganye n’umwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida wa Amerika uri mu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba, yemeza ko agahenge kongerewe.
Uyu muyobozi utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati “Habayeho kongera agahenge mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugera ku byumweru bibiri.”
Ni agahenge k’amahoro kagiyeho nyuma y’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byagaragaye mu itangazo yashyizwe hanze tariki ya 11 Ukuboza 2023. Ryagiraga riti “Leta zunze ubumwe zirashima agahenge k’amasaha 72 kemewe n’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byabaye nyuma y’ingamba zashyizweho ubwo Avril Haines uyobora iperereza ry’igihugu yagiriraga uruzinduko mu DRC n’u Rwanda tariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo.”
Aka gahenge kabayeho nyuma y’imirwano ikaze yari yarubuye muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, kuva tariki ya 1 Ukwakira 2023.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com