Repubulika ya Demokarasi ya Congo yikomye u Rwanda ivuga ko rutagomba kohereza ingabo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba ubwo uyu muryango woherezaga ingabo muri iki gihugu, ibi babivugaga batangaza ko ngo M23 yaba ishyigikiwe narwo, ndetse bakumva ko bazifashisha uyu muryango bakarasa u Rwanda nyamara bitashoboka.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitandukanye bigera kuri 7 wari wiyemeje kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro muri iki gihugu cyarimo imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umusesenguzi Onesphore Sematumba ubwo yavugaga ku ngabo z’umuryango wa SADEC zitegerejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bikaba bivugwa ko zije guhangana n’inyeshyamba za M23, ndetse bakanavuga ko ubutegetsi bwa Congo buzahita butera u Rwanda.
Iki gihugu gikomeje gushinjwa kubiba umwuka mubi mu baturage bo muri DRC ndetse bikanavugwa ko aya macakubiri agenda ahemberwa n’ubutegetsi bwa Congo.
Ibi byongeye gusubirwamo ubwo Perezida Tshisekedi yarimo yiyamamariza mu bice bya Katanga akavuga ko abakandida batari abanyecongo bagomba kubavira mu gihugu, ndetse we yemeza ko azabazanira abanye congo bavuga ururimi rw’Igiswahiri kuko aribo banye congo.
Ibi byagaragaje ivangura akomeje kugenda abiba mu baturage be, bivuze ko ashaka gushyiraho ibice by’abavuga ururimi rw’igiswahiri nk’uko yikomye abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse akabarwanya avuga ko ari Abanyarwanda.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com