Umwe mu ba Polisi wari uri mu bahagarariye amatora mu gace ka Kabanda, muri Teritwari ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yakubiswe azira ko ari umwe mu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda wo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Uyu mupolisi wa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Isaac Nkurunziza Bigege, yakubiswe kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023,akubitirwa mu bilometre 11 ujya muri Santere ya Nyengezi.
Amakuru avuga ko uriya mupolisi yakubiswe na bagenzi be bafatanije n’abaturage. Gusa ngo yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Kabanda. Kuri ubu biravugwa ko arimo kwitabwaho n’abaganga n’ubwo amakuru avuga ko ababaye cyane.
Uwaduhaye amakuru kandi yagize ati “Barimo ba mubwira mu rurimi rw’iringala,bati: Boma Rwandais, ugenekereje mu Kinyarwanda , bivuze ngo Ica umunyarwanda.”
Byanavuzwe ko yagerageje guhunga ariko biranga baramukurikira kugeza bamukubise hasi.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa ihohoterwa babashinja kuba inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com