Mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Centrafurika, mu Mudugudu wa Nzakoundou, muri Ngaoundaye abitwaje intwaro bagabye igitero gihitana abantu 22 barimo n’umusirikare, abandi barakomereka ndetse batwika n’inzu nyinshi.
Depite wa Ngaoundaye, Ernest Bonang yabwiye RFI dukesha iyi nkuru, yavuze ko ngo uretse abo 22 baguye muri icyo gitero, hari n’abandi bantu icumi bakomeretse, harimo abakomeretse bikabije bahise bohorezwa mu bitaro biri hafi aho.
Bivugwa ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bibumbiye mu mutwe wa ‘3R’, ugizwe ahanini n’aborozi, bagabye igitero ahari ibirindiro by’ingabo za Centrafurika.
Abarwanyi bo muri uwo mutwe, bateye bitunguranye, bituma bica uwo mubare munini w’abantu ushobora no kwiyongera kuko hari abantu baburiwe irengero, amakuru yabo akaba atazwi niba barapfuye cyangwa se bariho.
Itangazo ryasohowe n’umutwe utavuga rumwe na Leta muri Centrafurika ‘URCA’, wasohoye itangazo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, ryasabye Leta gukurikirana ibyo kuvuza abo bakomeretse , ndetse igatanga indishyi ku miryango yabuze ababo, hanyuma ikongera ikubaka uwo mudugudu.
Guverinoma ya Centrafurika nayo, yatangaje ko yamaganye icyo gitero ndetse itangaza ko yatangije iperereza ku bagabye icyo gitero.