Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko M23 yakoze ishyano ikarenga ku masezerano y’agahenge bari bihaye mu gihe M23 nayo yari imaze iminsi itangaza ko FARDC ariyo yarenze kuri ako gahenge.
Ibi byagaragaye mu matangazo yacicikanye k’urukuta rwa X, aho Umuvugizi wa FARDC yatangaje ko M23 yarenze ku masezerano bagiranye ikagaba ibitero ndetse akanabamenyesha ko nibakomeza nabo ubwabo baratangira kwirwanaho,
Iri tangazo kandi rije rikurikira iry’umuvugizi wa M23 yashyize hanze kuwa 24 Ukuboza 2023, atanganza ko ingabo za leta ya Congo hamwe n’abo bafatanyije ko barenze ku gahenge bari bahanye bongera kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba ndetse akanemeza ko nibikomeza gutyo nabo bazirwanaho uko bishoboka.
Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume yagize ati: “ Inyeshyamba za M23 bakomeje kurenga ku mabwiriza yo guhagarika intambara. Buri munsi bakora itera bwoba bakagaba ibitero ahari Ingabo zikunda igihugu (Wazalendo).”
Guillaume, yakomeje avuga ko kandi “Ibyasabwe n’Amerika babirenzeho, ikindi Ingabo z’u Rwanda, zinjira k’u butaka bwa Congo buri munsi. Reka tubabwire ko tutazakomeza guceceka tugiye kugira icyo dukora.”
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, dusoje ahagana kuwa Kabiri, nibwo ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden, wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwasabye impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi cumi n’ine (14).
Nyuma y’uko abari bahanganye ba byemeye, kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023, ni bwo umuvugizi wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zarenze ku masezerano bagaba ibitero mu birindiro byabo, n’ahatuwe n’abaturage benshi, ndetse yemeza ko biriya bitero ririya huriro bari babigabye no ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki 22 Ukuboza 2023, mu bice byo muri Teritwari ya Masisi.
Kanyuka, yagize ati: “Ihuriro ry’ingabo za Congo, zagabye ibitero ahatuwe n’abaturage muri Masisi. M23 ikomeje kurwana ku baturage n’ibyabo kandi irarwana kinyamwuga.”
Amakuru atangwa n’Abaturage baturiye ibyo bice, bahamije ko imirwano yabaye kuwa 24 Ukuboza 2023, yabereye mu bice biherereye muri Gurupoma Bashali, muri Teritwari ya Masisi, mu gihe iyabaye k’umunsi w’ejo kuwa 25 Ukuboza 2023 muri Localité ya Mushaki na Karuba.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com