Mu nkengero z’umujyi wa Goma muri Gurupoma ya Kibumba, rwongeye kwambikana hagati y’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) hamwe n’abo bafatanyije urugamba.
Ni imirwano yubuye nyuma ya saa sita, kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Ukuboza 2023, mu masaha agana k’umugoroba, nk’uko bamwe mu barwanyi b’umutwe w’Inyeshyamba wa M23 babitangaje.
Amakuru akomeza avuga ko iriya mirwano yarimo ibera mu bice byo muri gurupoma ya Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano kandi yongeye kubera mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu gihe hari hashyize iminsi 4 imirwano irimo kubera hafi ya Sake, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gitondo cyakare cy’ejo kuwa 27 Ukuboza 2023, byavuzwe ko Inyeshyamba za M23 zari zimaze kugera mu bilometre 4 n’umujyi wa Sake, nawo uri mu bilometre 27 n’umujyi wa Goma.
Umujyi wa Goma niwo murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com