Umuhengeri wo gusenyuka mu mutwe wa FLN, ubu uragenda ugera ku rundi rwego, Nyuma yaho abayobozi bakuru b’uyu mutwe aribo Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru wa FLN na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva bakomeje kurebana ayingwe no guhangana.
Uruhare rwa Twagiramungu Faustin
Ubwo Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yari ikiri hamwe Rusesabagina akiri umuyobozi wayo Twagiramungu Faustin amwungirije ,nibwo amakimbirane mu mutwe wa FLN wari ugishamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD/Ubumwe yatangiye kuzamuka.
Ibi ngo byatwe n’uko Twagiramungu Faustin yari atangiye guca bagenzi be inyuma , ari muri gahunda zo gushinga undi mutwe witwara gisirikare, abitwe n’uko hari ibyo yaratangiye kutumvikana ho na Rusesabagina ndetse ngo bakaba bari basanzwe bafitanye inzika ,kubera ko kuva na mbere hose Rusesabagina atiyumvagamo Twagiramungu.
Amakuru aturuka mu barwanyi bahoze muri FLN, nuko bamwe mu basirikare bakuru ba FLN barimo, Col Anastase Hategekimana uzwi ku izina rya Col 49 yavuye muri FLN kugira ngo yinjire mu mutwe w’igisirikare gishya wiswe ‘Intimirwa’ wari washinwe na Twagiramungu.
Ibi byabaye hashize iminsi 15 ,nyuma yuko Col Alex Rusanganwa uzwi ku izina rya Guado nawe avuye muri FLN ngo yinjire muri uyu mutwe waTwagiramungu.
Nk’uko amakuru yizewe abitangaza, imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye aba bofisiye bava muri FLN
ni amakimbirane y’imbere adahwitse ajyanye ahanini n’amadolari y’Amerika 150.000 abashyigikiye FLN bakorera mu mahanga bohereje mu mwaka wa 2018, kugira ngo batere inkunga ibikorwa by’iterabwoba byibasiye
leta y’u Rwanda bikozwe na FLN.
Byavuzwe ko ayo amafaranga yose yanyerejwe n’umuyobozi w’umutwe wa FLN ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, . Gen Maj ”Antoine Hakizimana ,uzwi ku izina rya Jeva.
Inkomoko igaragaza, ko ibyo byaje gutuma benshi mu bo ayoboye, bigomeka kuko ari bo boherejwe ku rugamba, ariko ntibabone uko bagaruza imbaraga batakaje.
Nyuma y’icyo cyuho, Twagiramungu Faustin yihutiye gukoresha amakimbirane ari muri
FLN binyuze mu nzira zimenyerewe muri FLN bita “umukino wo kwihorera”bimufasha kwigarurira ingabo zikomeye muri uwo mutwe byatumye muri FLN batangira kwishishana.
Ubwicanyi bwagizwe ibanga muri FLN
Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Ubwiyunge ya CNRD-UBWIYUNGE hacishijwemo imbwirwaruhame igamije kumvikanisha abambari b’umutwe wa CNRD/FLN ko amakimbirane yari hagati ya Gen Hakizimana Antoine Jeva na Col Rusanganwa Alex yarangiye,nyamara hasize amezi arenga 6 uyu mu Koloneri yishwe akubiswe ifuni na Gen Hakizimana Antoine Jeva.
Abatangabuhamya barimo uwahoze akuriye ubutasi muri uyu mutwe wa CNRD/FLN harimo Col Kanyoni ,yabwiye isoko ya Rwandatribune ko ijwi yumvise atari irya Nyakwigendera Col Rusanganwa Guado. Yagize ati :”Nzineza ijwi rya Col Guado kuko ni umusilikare nayoboye igihe kinini.”
Undi mutangabuhamya wo wahoze afite ipeti rya Jenerali wahoze muri FLN akaba abarizwa i Lusaka muri Zambia wifuje ko amazina ye atatangazwa ,yahamirije isoko ya Rwandatribune ko ijwi yumvise kuri Radio Ubwiyunge atari irya Col.Guado ko ahubwo amakuru bafite ari uko uwo musilikare yishwe agahambwa ahitwa mu Rushihe, Akaba yarazize amakimbirane yari afitanye na Gen Jeva ibi bikaba birigukorwa na Jeva kugirango asisibiranye urupfu rw’uwo mu koloneri.
Col.Rusanganwa akaba yarafashwe n’umutwe wa CRAP ya FLN ikuriwe na Lt.Col Appolinaire ,ubwo yari mu bukangurambaga bw’umutwe yashinze afatanije na Twagiramungu Faustin ,afatirwa muri Komini Rugombo,mu Ntara ya Cibitoki ahita azanwa mu ishyamba rya Kibira ari naho yaje kwicirwa.
Urupfu rwa Col Guado rwaje rukurikirana n’itoroka ry’uwari Komanda wungirije wa Etat Majoro Gen Bemba Bahizi wabarizwaga muri Gurupoma ya Itombwe ,ndetse runateza amakimbirane hagaiti ya Lt Gen Hamada na Gen Maj Jeva. bivugwa ko hari n’abandi barwanyi benshi ba FLN bishwe na Gen Maj Jeva abaziza ubugambanyi no kuba inyuma ya Lt Gen Hamada batagicana uwaka.
Iyirukanwa ry’abayobozi ba CNRD n’ifatawa ry’abayobozi ba MRCD/FLN
Nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, Callixte Nsabimana alias Sankara n’izindi nyeshyamba zitari nke za MRCD/FLN, ibintu byakomeje kuzamba mu mutwe wa FLN, kugeza n’aho bamwe mu bari basigaye bakomeje kuryana.
ni mu gihe kandi no ku rwego rwa politiki rw’uyu mutwe, harimo ibibazo by’abari bagize Komite nshingwabikorwa bakuriwe na Hategekimana Felicien na Chantal Mutega bahise birukanwa bashinjwa gusuzugura Gen Major Jeva, wabategekaga kwemeza ko ingabo za FLN zifite ibirindiro muri Nyungwe, ariko bo bakavuga ko bari bamaze kurambirwa guhora batangaza ayo makuru y’ibinyoma.
Mu mpera z’Ukwezi kwa Mata 2022 Francine umubyeyi wari umaze igihe ayobora CNRD Ubumwe n’umunyamabanga mukuru wungirije Dr Innocent Biruka, nabo bahise berekwa umuryango.
Amakimbirane, urwikekwe no kwishishanya muri MRCD/FLN yari amaze igihe kinini ,yatewe n’ifatwa ry’abayobozi bakuru bayo byatumye batakaza inyeshyamba nyinshi muri DRCongo ndetse abandi bafatwa mpiri boherezwa mu Rwanda.
Ibyo kandi byaje gukurikirwa n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’umutwe w’inyeshyamba zishamikiye kuri MRCD arizo FLN aribo Lt Gen Habimana Hamada na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva umwungirije k’ubuyobozi bw’ingabo.
Amakuru yizewe ava muri FLN , yemeza ko ihirikwa rya Francine Umubyeyi ryari rishingiye ahanini ku makimbirane amaze igihe hagati ya Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru w’ingabo za FLN na Hakizimana Antoine Jeva umwungirije bamaze igihe batumvikana.
Ngo ibi byateje amacakubiri muri FLN bituma havuka ibice bibiri, ariko igishyigikiye Gen Major Hakizimana Antoine Jeva akaba ari cyo gifite imbaraga ,kikaba cyarahisemo kwikiza igishyigikiye Lt Gen Habimana Hamada Cyari Kiyobowe na Francine Umubyeyi.
Ikindi cyatumye Umubyeyi Francine yirukanwa, gishingiye ku moko , kuko uyu Mutegarugori, bajyaga bamushinja ko ari umututsi ndetse bagakeka ko yaba akorana na Leta y’u Rwanda.
hiyongeraho kandi iyirukanwa rya Dr Innocent Biruka wari umunyamabanga mukuru wa CNRD, naryo ryateje umwiryane muri FLN.
amakuru aturuka muri uyu mutwe ,avuga ko Innocent Biruka yaba yaragiye anyereza amafaranga yakiraga agenewe gufasha izi nyeshyamba akayasangira na Lt Gen Hamada na Francine Umubyeyi ibintu byababazaga cyane Gen Maj Jeva.
Uyu mwuka mubi hagati ya Gen Hamada na Gen Maj Jeva , uraca amarenga ko aba bagabo ubwabo bagiye guhigana dore ko umwe ashinja undi gukora mu gihe undi aba yibereye muri “business” ze ndetse ngo akaba arangwa n’ubwoba ku rugamba.
Kugeza ubu muri FLN ,hatangiye kugaragaramo ibice bibiri, kimwe gishigikiye Lt Gen Hamada kiganjemo abanyapolitiki n’ ikindi gishigikiye Gen Major Jeva by’umwihariko abarwanyi ba FLN bari ahitwa Hewa bola mu Burasirazuba bwa DRCongo, baheruka kwandikira Lt Gen Hamada ko batamwifuza.
Amakuru aturuka muri FLN ,yemeza ko aba barwanyi bashigikiye Gen Maj Jeva ndetse ko ariwe wabategetse kwandika iryo tangazo.
Ku rundi ruhande ,hari n’abandi barwanyi nabo bashigikiye Lt Gen Hamada byumwihariko abari mu gice cy’Uburundi,ibi bikaba biri kuganisha mu gucikamo ibice bibiri mu mutwe wa FLN bamwe ku ruhande rwa Gen Maj Jeva abandi kurwa Lt Gen Hamada.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com