Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Maj Will Ngoma yatangaje ko badashobora kwihanganira ko FARDC n’abo bafatanije babicira ku rwara nk’inda mu gihe banze kubahiriza amasezerano y’agahenge.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Ukuboza ubwo yatangazaga ko FARDC yongeye gushoza intambara mu bice bikikije umujyi wa Goma,ndetse n’abandi, ndetse agashinja izi ngabo kwica abantu bazira ko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Aha yatanze urugero ku bice bya Ngungu, aho abantu bakomeje kwicwa bazira ko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, abandi bagashinjwa kuba bene wabo w’abato muri uyu mutwe bagahita bicwa.
Uyu muvugizi yagize ati “Ntituzabyemera ndetse nti twabyihanganira ko twe n’abacu twicirwa kurwaza nk’inda.”
Iyi mirwano yubuye mu gihe hari agahenge k’imirwano, ndetse icyo gihe uyu mutwe ukaba warateje ubwega uvuga ko bazirwanaho, Kandi bakagaragaza ko FARDC yananiwe kubahiriza amasezerano y’agahenge.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com