.
Umutwe wa FLN ubu w’ugarijwe n’ibibazo uruhuri kubera amakimbirane mu buyobozi bukuru bw’Ingabo, abarwanyi bawo baharerere mu Birindoro bya Hewa Bora mu Burasirauba bwa DRCongo bemeje ko hari abarwanyi benshi ba FLN baTOROTSE bakigira gushaka ubuzima muri Zambiya.
Ibi ni ibikubiye mw’itangazo nimero 001/Mi-REV12/S22/CNRD-FLN/HB-KLMBW/22 Ryashizweho umukono na Maj Irumva Girbert Umuyobozi w’abarwanyi ba FLN baherereye mu birindiro bya Hewa bola mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Muri iri itangazo ,abarwanyi ba FLN bari mu birindiro bya Hewa Bola muri Kivu y’amajyepfo ,bavuga ko hari abarwanyi benshi bahisemo gutoroka umutwe wa FLN bigira muri Zambiya, kubera imiyoborere mibi n’amakimbirane ya hato na hato mu Buyobozi bukuru bw’ingabo za FLN byumwhariko hagati ya Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru wa FLN na Gen Maj Hakizimana Antoine ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri uyu mutwe.
Baragira bati:” Imiyoborere mibi idahwitse y’ubuyoboi bukuru bw’ingabo za FLN ibangamiye abasirikare ba FLN n’impunzi muri rusange, byumwihariko Lt Gen Hamada, yatumye benshi mu Basirikare ba FLN bahungira muri zambiya n’ahandi. Ibi biragaragaza ko tutakiri mu murongo twiyemeje wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Ku rundi ruhande , hari amakuru aturuka mu bahoze ari abarwanyi ba FLN bahisemo gutaha mu Rwanda, bemeza ko hari ikibazo cy’inzara cyari cyugarije abarwanyi ba FLN no kwicwa byumusubirizo byumwihariko mu Burasirazuba bwa DRCongo, byatumye bahitamo gutaha mu Rwanda mu gihe hari n’abandi benshi batorotse bakigira mu bindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari abandi zambiya, Malawi, n’ahandi.
Ibi kandi bishimangirwa no kuba muri ibi bihe ,umutwe wa FLN usa n’uwakonje ndetse n’ibikorwa byawo bikaba bitakigaragara nk’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize, ubwo uyu mutwe wakundaga kwigamba kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, bikaba byemezwa ko biterwa n’uko watakaje abarwanyi benshi batorotse abandi bakicirwa mu mirwano mu gihe hari n’abandi benshi bafashwe mpiri bakisanga mu Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com