Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Raila Odinga byagombaga kuba kuwa 07 Mutarama 2024 byaburijwemo n’abapolisi bifashishije ibyuka biryana mu maso, Gusa umukuru wa Polisi yatangaje ko ababikoze bagiye guhanwa kuko ntawabatumye.
Ibi byatangajwe n’umugenzuzi mukuru wa polisi muri Nairobi IG Japhet Koome ubwo yavugaga ko bagiye guta muri yombi itsinda ry’abapolisi bagize uruhare mu kuburizamo ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 79 ya Raila Odinga.
IG Japhet yavuze ko ibikorwa aba bapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abizihizaga isabukuru y’uyu mukambwe kandi batabitumwe n’urwego urwarirwo rwose.Yashimangiye ko Polisi y’igihugu yiyemeje amategeko agenga imikorere yayo no gukorera Abanyakenya bose kimwe kandi kinyamwuga aba bapolisi bagahanwa.
Yagize ati: “Urwego rwa Polisi rw’igihugu rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kutagira aho rubogamiye muri politiki mu kurangiza inshingano zarwo zo kurengera ubuzima n’umutungo by’abaturage”.
Umuyobozi w’ishyaka rya Wiper, Kalonzo Musyoka, yahirikiye ibi bikorwa by’abapolisi kuri Leta ashimangira ko ariyo yaba yarabatumye ngo baburizemo ibyishimo byabo.Avuga ko uko byagenda kose batazahwema kuvuga ibitagenda biba byagizwemo uruhare n’ubutegetsi.
Abakunzi ba Raila Odinga ntibigeze narimwe bishimira ubutegetsi buriho kuba yatsindwa amatora, ndetse ntibahwemye gukora imyigararambyo yanaguyemo abatari bake mu mujyi wa Nairobi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com