Abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bakomeje kwitandukanya n’igisirikare cy’igihugu cya Congo FARDC, bakifatanya n’umutwe wa M23, nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’igisirikare cya M23 Maj Willy Ngoma.
Uvugwaho kuba yinjiye muri M23 ni Col J. Biyoyo. Maj Willy Ngoma yemeza ko uyu musirikare yageze i Rutshuru mu bice bigenzurwa na M23 ku munsi w’ejo ahagana saa saba z’amanywa.
Ibi M23 ibishingiraho ivuga ko izabona intsinzi mu rugamba ihanganyemo n’ingabo za Congo, kuko ngo abo basirikare bari kwinjira muri M23 bazi ko aho bavuye ari habi, bakaba bagiye kurwanira ukuri kuko barambiwe akarengane gakorerwa bamwe mu bakongomani.