Kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Mutarama 2024, ahitwa Butale, gurupoma ya Bashali Mukoto, muri Masisi, intara ya Kivu y’amajyaruguru, hongeye kuba imirwano hagati ya Wazalendo na M23.
Sosiyete sivile ya Masisi, itangaza ko kuva mu gitondo ari bwo humvikanye ibisasu by’intwaro ziremereye n’izoroheje.
Bagize bati; “Inyeshyamba za M23 zagabye igitero kuri Wazalendo i Butale, ku birometero bike uvuye i Kitshanga. Izi nyeshyamba za M23 zamaze kwigarurira Butale Monastère guhera saa kumi, kandi ni mu mirwano yatangiye mu gitondo. Hariho urujya n’uruza rw’abaturage bahunze berekeza i Muheto, Burungu, Kitshanga n’indi midugudu ireba umujyi wa Butale.”
Sosiyete sivile i Masisi ishimangira ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa ibikorwa bya gisirikare binini bishobora gukemura ibi bibazo by’umutekano muke.
Iyi mirwano ije nyuma y’agahe gato yari imaze ituje ku mirongo yose y’urugamba muri Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa RDC.