Ubwoba nibwose kubaturage bo mu mujyi wa Beni nk’uko bitangazwa n’abagize Sosiyete sivile yo muri komini ya Bungulu mu mujyi wa Beni, iherereye muri Kivu y’amajyaruguru, banasaba ubutabazi ingabo za Leta ngo kuko, kuva Kuwa 13 Nzeri kugeza na n’ubu hari abantu bitwaje intwaro bagose umujyi wabo, ibyo bikaba byateye abaturage guhahamuka.
Nk’uko byakomeje bivugwa na Perezida wa societe civile ya Bungulu, Moïse Malikidogo ubwo yasabaga abayobozi gufata iki kibazo nk’icyabo, kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage nta rirarenga.
Yakomeje agira ati” rimwe narimwe twagiye dusaba Leta kuba maso nyamara ntibabihe agaciro bikarangira habaye amahano , ariko turasaba ingabo za Leta kutuba hafi kuburyo bariya bagizi ba nabi batazambuka ngo bagire icyo badutwara.”
Kuruhande rwa Leta , umuvugizi w’ibikorwa bya Sokolo I, Kapiteni Antony Mwalushayi yijeje aba baturage ko inzego z’umutekano zafashe ingamba zihambaye, abasaba kutagira ubwoba kuko barinzwe rwose.
Yakomeje avuga ko bafite ishingano zo kurinda abaturage b’igihugu ndetse no guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyabaho.
Umuhoza Yves