Maj Wily Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yakuriye ingofero umugaba mukuru wa M23 Gen makenga, yemeza ko ari umwe mu batuma M23 iba igisirikare gikomeye kibasha guhangana n’ingabo za Leta ya DRCongo FARDC.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune ku mugoroba wejo tariki ya 15 Nzeri 2022, aho yemeje ko ,kuba M23 ari igisirikare gikomeye kandi gifite ikinyabupfura kibasha kugera ku ntego kiyemeje, bituruka ku mugaba mukuru wa M23 Gen Sultan Makenga ngo kuko ari umusirikare uzi gupanga neza urugamba kandi umunyereye intambara.
Yagize ati:” Dufite amahirwe kuba tuyoborwa na Gen Sultan Makenga. Ni umujenerari uzi gupanga neza urugamba no gutoza abasirikare ikinyabupfura byafashije M23 kuba ari umutwe ukomeye ubasha guhangana na FARDC ndetse ukagera ku ntego wiyemeje. Ni Umusirikare w’umuhanga cyane.”
Gen Makenga ,afite uburambe n’ubunararibonye mu gisirikare kuko ari umwe mu Banyekongo bavuga ikinyarwanda bagize uruhare mu Ntambara yo kubohora u Rwanda yatangijwe na FPR Inkotanyi 1990 irangira 1994.
nyuma ya 1994, yarwanye intambara yakuye Mobutu seseko ku Butegetsi ndetse arongera arwana ku ruhande rwa CNDP ya Laurent Nkunda yari ihanganye n’ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila nyuma aza kujya muri FARDC ubwo abari bagize uyu mutwe bavangwaga n’ingabo za Leta.
Muri Gicurasi 2012, nibwo Makenga yazamuwe mu Ntera ahabwa ipeti rya Jenerali.
Bidatinze yahise atangazwa nk’Umugaba mukuru wa M23, ndetse Baudouin Ngaruye utaravugaga rumwe na Makenga ahita agirwa Umuyobozi wungirije wa M23.
Muri iyo myaka ya 2012, ibikorwa bya M23 byatangiye kuyogoza DR Congo aho uyu mutwe wigaruriye Goma yose.
Gusa muri Gicurasi 2013, M23 yakubiswe inshuro na FARDC ifatanyije n’ingabo zihuriweho zari ziturutse muri Tanzaniya,Afurika y’Epho n’ahandi tutibagiwe na Monusco, maze Gen Makenga n’abarwanyi yari ayoboye bahungira Uganda.
Hagati aho ariko, hari amakuru yaje kujya hanze ivuga ko Gen Makenga yakomerekeye bikomeye muri iyo mirwano.
Kuri ubu inkuru ikomeje kwigarurira ibinyamakuru bitandukanye, ni M23 iyobowe na Gen Makenga Sultan yongeye kwisuganya, ikubura imirwano guhera umwaka ushize wa 2021 ndetse ikaba imaze kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru harimo n’Umujyi ukomeye wa Bunagana .
Gen Makenga atangaza ko igihugu cya DR Congo, gikeneye impinduka, kurandurwamo ruswa, guha agaciro Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda no kurindira umutekano abaturage bose kimwe nta gutonesha.
Ibibazo byose Makenga n’umutwe abereye Umuyobozi Mukuru bagaragaza, bavuga ko batazahagarara kugera igihe bicyemukiye kuko bimaze imyaka myinshi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Komera kandi ukomeze utsinde abanzi bacu.