Mu nama yahuje igisirikare cya guverinoma ya Congo (Fardc) n’umuyobozi w’ingabo za Sadc (zo muri Afurika y’amajyepfo) bemeje ko bagiye gufatanya kurwanya umutwe wa M23, ngo bakabohora abaturage bafashwe bugwate n’umutwe wa M23.
Mu nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2024 umuyobozi wa operation yo kurwanya umutwe wa M23 Lt gen Fall Sikabwe yavuze ko amenyesha abaturage batuye mu majyaruguru ya Kivu ko ingabo za Sadc zitandukanye n’iza EAC (z’Afurika y’Uburasirazuba) ngo ko zo zizanywe no guhangana n’umutwe wa M23 bagakurwa mu bugwate bashyizwemo na M23.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri umuvugizi wa M23 yari yatangaje ko ingabo za leta y’Uburundi, iza Congo, Fdlr, Wazalendo n’abancanshuro babateye ariko bagakubitwa inshuro.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com