Col.Mberabagabo Castro wari ushinzwe iperereza mu mutwe wa M23 yishwe n’igisasu yateweho na Drone naho Col.Bahati arakomereka.
Mu makuru yiriwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga za Wazalendo avuga ko mu masaha ya saa sita z’amanywa, indege zitagira abapilote za FARDC ziri gukoreshwa n’Abacancuro bo mu mutwe wa Wagner zibasiye ibirindiro bya M23 biri mu gace ka Kitchanga, zikahasuka ibisasu byinshi , nyuma y’ibyo bitero by’utwo tudege tutagira abapilote byaje kumenyekana ko Col.Castro yasize ubuzima muri icyo gitero naho mugenzi we bari kumwe Col.Bahati agakomereka.
Aya makuru kandi yemejwe na Jules Mulumba Umuvugizi wa Wazalendo abicishije k’urukuta rwe rwa facebook.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho duhamagara Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Zokola II Lt.Col Ndjike Kaiko ntiyafata telephone ,twongeye kandi guhamagara Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa Gisilikare Maj.Willy Ngoma ntiyaboneka k’umurongo wa Telephone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Hari hashize iminsi Ingabo za FARDC zirenze ku masezerano y’agahenge kasabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika zitarongera kurasa mu birindiro by’umutwe wa M23 zikoresheje indege zitagira abadereva n’indege ya SUHKOI.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko imirwano ishobora kongera guca ibintu cyane ko n’umuyobozi w’ibikorwa bya Gisilikare muri FARDC Gen.Sikabwe yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Leta ya Congo FARDC zifatanyije n’Ingabo za SADEC bagiye gutangiza ibitero simusiga byo kwisubiza ibice byose bigenzurwa na M23.
Uwineza Adeline
Rwangatribune.Com