Ibitero by’ingabo za Leta ya Congo (FARDC ) hamwe na SADEC mu bice bya Masisi bikomeje kwibasira inyeshyamba za M23, dore ko kuva ejo haraswaga hifashishijwe indege zo mu bwoko bwa Drones.
Muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024, ibi bitero byongeye kwibasira inyeshyamba za M23 mu gace ka Masisi haterwa ibibombe mu birindiro ndetse no mu duce izi nyeshyamba zibarizwamo twose
Ni ibibombe biri kuraswa n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo harimo n’Ingabo za SADC aho bimaze kumenyekana ko operasiyo ihuriyemo n’Ingabo za SADC, FARDC ndetse n’imitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo n’Imbonerakure z’u Burundi, yo kurwanya Umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi byemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko iri huriro ryatangiye kubagabo ibitero dore ko k’umunsi w’ejo hashize, ryagabye igitero cyangiza ibikorwa remezo by’abaturage.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo na SADC, ibitero byabo bikomeje kwica abasivile no kubasenyera ibyabo muri Masisi. Uburyo barasa bihabanye n’ibitero bya gisirikare.”
Ahagana mu masaha y’igitondo cy’ejo kuwa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2024, ibibombe bya SADC na FARDC byarashwe mu bice bya Mushaki, Kilolirwe n’umuhanda wa Sake-Kitchanga, muri Teritwari ya Masisi, bikaba byarasize byangirije byinshi harimo amatungo y’abaturage Inka, Ihene n’Intama byapfuye mu gihe imirima yo n’inyubako zitandukanye zasenyaguritse bikabije.
Ku mugoroba w’ejo hashize kandi ibi bitero byaje gukomereza mu mujyi wa Kitchanga na Karuba muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yemeza ko kugeza ubu ihuriro ry’Ingabo za RDC na SADC bakomeje kurwanisha indege zitagira abapilote ndetse n’Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25 na Sukhoï-24.
Amakuru kandi avuga ko i Goma mu murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haraye hageze indege z’intambara zivanwe i Kinshasa mu rwego rwo kugira bunganire izari zisanzwe i Goma.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024, bitegenijwe ko Perezida Félix Tshisekedi ari burahirire kuyobora manda ya kabiri.