Umutwe wa M23 ,wahakanye wivuye inyuma ibirego ishijwa ko washimuse bisi ebyiri zari zitwaye impunzi z’Abanyekongo bari batahutse bavuye Uganda aho bari barahungiye.
Mu ntangiriro z’ iki cyumweru , nibwo amakuru yacicikanye mu binyamakuru byo muri DRCongo no ku mpuga nkoranyamba, ashinja M23 kuba yarashimuse bisi ebyiri zari zitwaye impunzi zahungukaga ziva Uganda nyuma yo guhunga imirwano yari ihanganishije FARDC na M23.
Byavugwaga ko M23 yashimuse izo bisi ikazerekeza muri Bunagana mu gihe zo zifuzaga kujya mu bice bigenzurwa na FARDC.
Maj willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yahakanye yivuye inyuma ibyo birego ,avuga ko M23 itigeze ikora icyo gikorwa, ngo kuko ari umutwe w’ubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
yakomeje avuga ko abahwihwisa ayo makuru ari Ubutehetsi bwa DRCongo bahanganye n’ababushigikiye.
Yagize ati:” ibyo ni ibinyoma bihwihwiswa na Leta ya DRCongo hamwe n’abayishigikiye. M23 ni umutwe wubaha cyane uburenganzira bw’ikiremwa muntu ,ndetse ukabanubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.’’
Abaturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru bagera ku 80,000 ,nibo byavuzwe ko bahunze imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta FARDC, nk’uko byemejwe n’ishami rya ONU rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA guhere muri werurwe 2022 kuva imirwano yafata indi ntera.
Iyi mirwano yahereye muri teritwari ya Rutshuru muri Werurwe 2022, iza no kugera muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Kibumba kuri 20Km uvuye mu mujyi wa Goma.
Bamwe muri izi mpunzi bahungiye imbere mu gihugu mu duce tutarangwamo imirwano mu gihe hari n’abandi bahungiye Uganda.
Guverinoma ya Uganda yaje gufata icyemezo cyo gusenya amahema y’impunzi z’Abanyekongo nyuma y’igihe kinini izisaba kwimukira mu nkambi ya Nyakabande cyangwa se izitabishaka zigataha iwabo.
Izahisemo gutaha, zanze guca ku mupaka wa Bunagana urinzwe na M23, zihitamo guca ku mupaka wa Kitagoma urinzwe na FARDC.
Radio Okapi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ,yatangaje ko imiryango 600 y’Abaturage b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bari barahunze imirwano ya M23 na FARDC basesekaye mu mujyi wa Ruthuru bavuye muri Uganda ariko ko hari izindi zashimuswe na M23 zanyuze ku mupaka wa Kitagoma ikazijyana muri Bunagana ku ngufu.
HATEGEKIMAN Claude
Rwandatribune.com