Umutwe w’Ingabo za Tanzaniya zibarizwa muri SADC zikaba ziri k’rugamba uyu muryango uhanganyemo n’inyeshyamba za M23, wagabye igitero kuri izi nyeshyamba birangira izi nyeshyamba zibahindukiranye zibotsaho umuriro zihungira mu kigo cya MONUSCO.
Ni imirwano yabereye mu duce duherereye mu nkengero z’Umujyi wa Sake aho izi izi Ngabo zari zije zitabaye iza FARDC zari zimaze gutsindwa hanyuma nazo birangira zikubiswe inshuro ziruka kibuno mpa amaguru.
Iyi mirwano itari yoroshye na gato yumvikanyemo ibitwaro biremereye yari igamije kwisubiza uduce twa Kagano na Ngingwe tumaze iminsi turi mu maboko ya M23.
Ibi bibaye kuri izi Ngabo mu gihe Ingabo z’u Burundi bafatanyije urugamba zimaze iminsi zitakaje abagera kuri 472 mu gico batezwe n’izi nyeshyamba.
M23 ikomeje kugenda yesa imihigo n’ubwo FARDC yitabaje amahanga n’amahanga nyamara urwishe ya nka ruracyayirimo kuko n’abaje batabaye batangiye gukuramo akabo karenge.
M23 ni umutwe w’abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo, dore ko bakunze gusaba Leta ya Congo gukemura ibintu mu mahoro nyamara yo igahitamo gukoresha imirwano.
Izi Ngabo zikomoka mu gihugu cya Tanzaniya zahungiye mu maboko ya MONUSCO nk’uko byagenze ku Ngabo z’u Burundi zari muri Kitchanga ubwo zahungiraga mu maboko ya Monusco ibintu bikomeye.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.COM