Impunzi 15,000 z’Abanyekongo zatahutse ziva muri Uganda zanze gusubira mu ngo zabo ahagenzurwa na M23 zishinga inkambi mu gace ka Rwasa 2, muri Teritwari ya Rutshuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi nkambi ya Rwasa ya Kabiri ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20,000 , ikaba ifashwa na UNHCR. Iyi nkambi yashinzwe kwakira abatrurage abiganjemo abakomoka mu gace ka Bunagana , bari bahungiye muri Uganda nyuma baza guhunguka ariko batinya gusubira mu byabo kubwo gutinya ko M23 ihagenzura yabagirira nabi.
UNCHR ivuga ko iyi nkambi ubusanzwe yagira abantu ibihumbi 20 kuri ubu imaze kugeramo abarenga gato ibihumbi 15 bose bakomoka i Rutshuru.
Blaise Sanyila ushinzwe itumanaho muri UNHCR, avuga ko aba baturage bugarijwe bikomeye n’ibura ry’ibiribwa. Yagize ati:“Ibyibanze bakeneye ni amazi meza, ibiribwa naho kuba”
Sanyika asoza avuga ko ubushobozi bwa UNHCR idafite ubushobozi bwo kubonera ibikenewe aba baturage, ari naho isaba Leta ya Repubulika iharabnira Demokarasi ya Congo kuyifasha gutunga aba baturage cyangwa ikagarura umutekano mu bice baturutsemo bagasubizwa mu byabo.
Kuva kuwa 13 Kamena 2022, M23 yafata umujyi wa Bunagana, abantu benshi bahungiye muri Uganda. M23 imaze gufata umujyi wa Bunagana yafunguye umupaka ku mpunzi, zishaka gutahuka zisubira mu byabo, gusa abatarabyumvishe bahisemo guca ku mupaka wa Kitagoma batinye guca i Bunagana kubwo gutinya ko M23 ishobora kubabera ikibazo.