Mu Burasirazuba bwa Congo muri iki gitondo cyo ku ya 2 Gashyantare 2024, igisasu cyaguye i Mweso, kuri metero nkeya uvuye ku kigo cya Médecins Sans Frontières (MSF).
Ni nyuma y’uko mu minsi ishize haguye ibindi bisasu byahitanye abasivile.
Abatanga amakuru baho bemeza ko igisasu cyarashwe n’abantu batamenyekanye ku muhanda wa Bwito, ahabereye imirwano hagati ya M23 na Wazalendo.
Nta bintu byangiritse cyangwa abantu byigeze bivugwa mu gihe cyo guturika kw’iki gisasu, nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya.
Amakuru amwe avugwa na radiyo y’abaturage ya Mweso ni uko hari hari agahenge ku mirongo y’urugamba, nubwo hari ibisasu byumvikanye ku musozi wa KITWA i Mbuhi ku wa kane tariki ya 1 Gashyantare.