Imirwano yaramukiye mu majyaruguru ya Kivu, cyane cyane i Rutshuru, ihanganishije ingabo za Fardc / Wazalendo na M23 mu midugudu myinshi yo muri gurupoma ya Bukombo.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, humvikanye urusaku rw’intwaro zikomeye ku misozi nka Bunkuba, Mushababwe, Ngoroba, ndetse no mu yindi midugudu ikikije Bambo.
Ibisasu byaguye I Mweso, Kitshanga, na Katsiru. Muri ako karere ibintu bimeze nabi.
Amakuru aturuka muri ako gace kandi avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo cya kare i Mushaki, Karuba na Lushoga.