Ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo (DRC) cyari mu biganiro hagati y’umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Molly Phee n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’iterambere ry’Afurika y’amajyepfo (SADC), Elias Magosi.
Raporo y’iki kiganiro yashyizwe ahagaragara ku wa kane n’umuryango wa Sadc, wohereje ingabo mu burasirazuba bwa DRC, yerekana ko abo bantu bombi bumvikanye ku kamaro ko gushakira igisubizo kirambye amahoro muri kariya gace k’uburasirazuba bwa Congo aho inyeshyamba za M23 zikomeje guhangana na fardc n’abambari bayo.
Mu gihe imirwano ikomeje kuba mu turere twa Masisi na Rutshuru, Amerika na SADC “biyemeje gukomeza ibiganiro kugira ngo barusheho gushimangira ibikorwa bya politiki na dipolomasi bikomeje ndetse n’ingamba zo guharanira amahoro n’umutekano, ndetse no gushyiraho inzira y ’ubutabazi kugira ngo byorohereze kugeza imfashanyo z’ubutabazi mu burasirazuba bwa DRC. ”
Iyo nyandiko isobanura ko umunyamabanga nshingwabikorwa wa SADC yashimangiye akamaro ka SAMIDRC (ingufu za gisirikare) nk’igisubizo cy’akarere “gushyigikira ubwitange bwa guverinoma ya DRC yo kugera ku mahoro arambye, amaherezo, no gushyiraho ingamba bifasha iterambere rirambye n’iterambere rusange ”.
Ku wa kabiri, ubwo yabonanaga n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahagariye ibihugu byabo muri RDC, Perezida wa Congo yemeje ko igihugu cye gikomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa gahunda y’amahoro ituruka ku nzira ya Nairobi na Luanda, yemejwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, kandi ishyigikiwe na Loni.
Nubwo Félix Tshisekedi atabuze kwitwaza Perezida w’u Rwanda muri iki kibazo akomeza avuga ko guverinoma ye itazemera ubwumvikane ubwo ari bwo bwose, uko bwaba bumeze kose, butagira izindi ntego uretse kurengera ubusugire bw’akarere n’umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.
Abakurikiranira hafi imirwano imaze iminsi ibera m’uburasirazuba bwa congo bavuga ko inyeshyamba za M23 zatsinze ruhenu ingabo za sadc zifatanyije niza leta ugereranyije n’imvugo ya sadc yuko yari ije gukemura ikibazo kiri hagati y’izo mpande zombi , bakavuga ko imbaraga m23 igaragaza biboneka ko imbunda ikoreshwa mugukemura ibibazo m’uburasirazuba bwa congo itatanga igisubizo kirambye.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com