Benshi mu bakongomani bavuga rikijyana bakomeje gutabaza basaba ko Amini Modeste wari ukuriye urubyiruko rw’abahutu muri Congo yarekurwa.
Ubwo hari taliki ya 14 Mutarama 2024 ku cyumweru nibwo Amini Ntamugabumwe Modeste yashimuswe, kugeza ubu bakaba batazi irengero rye nkuko bivugwa mu itangazo umuryango we wasize hanze Rwandatribune ifitiye kopi.
Imiryango itegamiye kuri Leta LUCHA yamaganye ishimutwa rye ndetse na bamwe mu barwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo harimo Gen.Bigabo wa CMC/FAPC, Gen Niyoyo Janvier wa MPA bose basohoye amatangazo yamagana ishimutwa ry’uyu Muyobozi w’urubyiruko rw’Abahutu bo muri Congo.
Mu mboni za Gen.Bigabo na Gen.Niyoyo ntibarya iminwa kw’inyerezwa rya Amini Modeste kuko bavuga ko bafite amakuru y’impamo ko Jules Mulumba Perezida wa CMC/FDP akaba ari nawe wiyita ko ari Umuvugizi wa Wazalendo ariwe washimuse uyu Amini Modeste, bakaba bagereranya ishimutwa rye uburyo ryakozwe risa neza n’uburyo Nyakwigendera Nicolas Bigembe wari Perezida wa CMC.FAPC yashimutiwe i Goma nyuma bagasanga ari umurambo.
Aba bayobozi bombi b’imitwe ya MPA na CMC/FAPC bavuga ko Jules Mulumba yari afitiye impungenge Amani Modeste ko ariwe ushobora kuzayobora ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo ku rwego rw’igihugu cyane ko n’ubundi uyu Amani ariwe wari ukuriye urubyiruko rw’Abahutu muri Congo-Kinshasa, aba bayobozi kandi mu busesenguzi bwabo bakaba bahamya ko uyu Amini Modeste yaba atakiriho kuko nta muntu Jules Mulumba ashimuta ngo amumarane kabiri ataramwica.
Ugusubiranamo kw’abagize imitwe ya Wazalendo kumaze igihe muri Repubulika ya Congo akaba ariho benshi mu basesenguzi bavuga ko Perezida Kisekedi yakoze amakosa asa nay’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ,aho yafashe urubyiruko rw’interahamwe akaruha imbunda, ibi bikorwa bikaba byarahise byerekeza mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ubwanditsi