Mu itangazo ryashyizwe ahagarara na Guverinoma ya Congo, batangaje ko bamaganye iterwa ry’ibisasu biri kugwa mu mujyi wa Goma bavuga ko biri guterwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bakamaganira kure icyo gikorwa bise icy’ubunyamaswa.
Iri tangazo risohotse mu gihe k’umunsi w’ejo mu mujyi wa Goma hatewe ibisasu bibiri byaje bikurikira ibyahatewe mu minsi ishize.
Mu iterwa ry’ibi bisasu, umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo, ushinja ihuriro ry’ingabo za Leta kuba arizo zitera ibisasu mu baturage ndetse no mu mujyi wa Goma.
Iri tangazo kandi risohotse nyuma y’uko imirwano ikomeje kubica bigacika mu marembo ya Centre ya Sake, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho M23 ikomeje gusatira kandi ikaba iri kwa mbura ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Congo uduce turi hafi ya Sake.
Imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Congo mu marembo ya Centre ya Sake yahereye kuva mu Gitondo cyo k’umunsi w’ejo kuwa 07 Gashyantare 2024, kugeza ubu impande zombi bararebana ayingwe muri ibyo bice.
Amakuru yatanzwe ku mugoroba w’ejo hashize, yavugaga ko nta muturage n’umwe ukibarizwa i Sake.
Leta ya Congo ikavuga ko yo, ifite impuhwe z’abaturage ko kandi hari ibitero byibasira abaturage bikaba byangiza uburenganzira bwabo.
Iri tangazo rya Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi, rikavuga ko bo bagikomeje gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda, no guhagarika imirwano hagamijwe kwa mbura imbunda imitwe yitwaje intwaro harimo na M23 nk’uko iryo tangazo ribivuga.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Leta ya Congo ikomeje guhamagarira Abaturage gutekana no kuba maso, ndetse Guverinoma ikizeza abaturage ko ingabo z’igihugu zikomeje kubarengera no kubarwanaho no kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo, bityo bagasaba abaturage gukorana bya hafi n’Igisirikare cyabo.
Muri ryo tangazo kandi leta ya Congo ivuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko zagaruye ituze muri Centre ya Sake.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo wakunze kugaragaza ko wifuza ibiganiro hamwe na leta ya Tshisekedi nyamara Leta yo ibitera utwatsi.