Ingabo za Congo FARDC ntiziyumvamo umutwe wa Wazalendo bafatanyije kurwanya M23. Uko iminsi yagiye yicuma byarishijeho kuba agaterera nzamba , byagiye birushaho guca intege uwo ari we wese wa FARDC warufite umuhate wo kurwana.
Ushobora kwibaza uti mbese kuki FARDC yavuye I sake itarwanye?
Mu minsi itatu ishize 34 Region militaire yongereye abasirikare mu duce twa Masisi , Ngungu, Rubaya, Gatare, Gahiba na Nyange, bagezeyo batangajwe no gusanga Wazalendo bafite ibikuyu by’inka, babajije abaturage bababwira ko izo nka arizo Wazalendo (Nyatura, FDRL, MayiMayi) bibye mu mirwano ya Kiloligwe na Bwiza.
Batangajwe n:uwitwa Kayembe uzifite kandi ari umunyamahanga.
Uyu Kayembe yahoze ari escort wa Col. Byungura(G1)Foca, afite Inka 300, yirirwa yoneshereza abaturage batuye Mukengwa na Nyabikeri bo muri grupoma ya Bashari Mukoto.
Nta muturage uvuga, yemwe n’abo basirikare bagezeyo basabye amata barababwira ngo izabo barazibaze none we yarazoroye none ngo abahe amata?
Ati: “igihe nazishoreraga hari isupu mwampaye?” Kuva ubwo kutiyumvamo Wazalendo birakura kugeza ubwo Sake bayigeze amajanja.
Mbese Kayembe uwo ni muntu ki?
Generari Kayembe afite ipeti rya CPL muri FDLR ariko akaba yaragiye gukorera muri Nyatura aho yaherewe ipeti rya Generari, akaba akomoka mu cyahoze ari komini Nyakabanda muri perefegiture ya Gitarama , akaba afite abagore 9, akaba atunze Inka 300, akaba atazi gusoma no kwandika , n’umugabo ugenda acumbagira, akaba afite fonction ya Comd secteur muri Nyatura Abazungu bayobowe na General Bonane J.Marie.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com