Kubera imyigaragambyo ikomeye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ikibasira ambasadase z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Congo, bimwe mu bikorwa by’abanyamahanga byatangiye gufungwa, nk’aho ubu hamaze gufungwa by’agateganyo ishuri ryigenga ry’ababiligi ryitwa Lycée Prince de Liège, ikaba yafunzwe kubera umutekano mukeya ukomeje kugaragara mu murwa mukuru wa Kinshasa.
Mu butumwa bwamenyeshejwe ababyeyi b’abana baharererwa iki kigo cyabamenyesheje ko kibaye gifunze by’agateganyo guhera kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024, bakavuga ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo kujya inama n’ambasade y’Ububiligi kubera ingamba z’umutekano.
Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko ibintu bitameze neza muri Kinshasa kuko abatuye uyu mujyi bari mu myigaragambyo yo kwamagana no gusaba abambasaderi b’ibihugu by’uburayi kubavira mu gihugu babashinja ko bashyigikiye umitwe wa M23.
Iki kigo gifunzwe kubwo gucungira abanyeshuri umutekano kuko bikanga ko igihe icyaricyo cyose abigaragambya bashobora gutera iryo shuli.
Imyigaragambyo iri kuba muri Kinshasa iherutse no kwibasira abakozi b’umuryango w’abibumbye bakorera muri icyo gihugu (Monusco) ndetse bakaba baranibasiye abaserukira igihugu cya Cote d’Ivoire batwika imodoka y’umukozi wayo.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com