Madame Jeanette Kagame ari muri Namibia aho yagiye gufata mu mugongo mugenziwe Monica Geingos.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, ari mu gihugu cya Namibia aho yagiye kwifatanya n’umufasha wa nyakwigendera Perezida Hage G. Geingob, Monica Geingos n’igihugu cya Namibia, muri iki gihe cy’akababaro batewe n’urupfu rwa Nyakwigendera Dr. Perezida Hage G. Geingob wayoboraga iki gihugu.
Madamu Jeannette Kagame yageze muri Namibia ku mugoroba w’ejo kuwa gatandatu tariki 10 Gashyantare, aho amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje arimo guhoberana na mugenzi we Madamu Monica mu rwego rwo kumufata mu mugongo.
- Kwamamaza -
Perezida wa Repubulika yu Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bihanganishije Monica Geingos n’Abanyanamibiya muri rusange, nyuma y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage Geingob wapfuye afite imyaka 82 y’amavuko.
Uwari Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yitabye Imana mu rukerera rw’ itariki ya 04 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba byo muri Namibia aho yari amaze iminsi yivuriza umuryango we ariwo umurwaje.
- Kwamamaza -
Inkuru y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage G. Geingob, yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu, ibinyamakuru birimo na Aljazeera bikaba byari biherutse gutangaza ko Perezida Hage Geingob, yatangiye gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’aho basanze mu mubiri we utunyangingo twa kanseri.
Perezida Hage Geingob yabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2015, akaba yari ari kuyobora manda ye ya kabiri yari kuzarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.
Akimara kwitaba Imana, igihugu cya Namibia cyatangaje ko gitakaje umuyobozi witangiraga abaturage, intwari yaharaniye urugamba rwo kwibohora, wahanze Itegeko Nshinga akaba n’inkingi ya mwamba muri Namibia.
Umuhango wo guherekeza mucyubahiro Nyakwigendera Dr. Hage G. Geingob uteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2024 ukazabera mu murwa mukuru wa Namibia.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com