Albert Rudatsimburwa Umunyamakuru usanzwe akurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo avuga ko ibihugu biri muri SADC birimo Afruika y’epfo na Tanzaniya byohereje ingabo zabyo muri Congo kurwanya umutwe wa M23 kuri ubu birimo gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’iyindi mitwe y’iterabwoba.
Iyi mikoranire ya hafi ngo akaba ari nayo ituma ibyo bihugu bya SADC bidatobora ngo bivuge ko biri kurwanya M23 ku buryo bweruye kandi iyo bihugu bikaba birimo bica inyuma y’amasezerano ya Nairobi na Luanda kandi bizwi neza ko biri gukorana na FDLR.
Uyu munyamakuru Albert, agira ati: “Ubwambere icyo navuga nuko Tshisekedi yibye amajwi mu matora, yarangiza akagerageza gucecekesha buri umwe wese utavuga rumwe nawe. Ubu rero ibihugu by’ u Burayi n’Amerika biri gusaba ko Tshisekedi yakwitandukanya na FDLR noneho akumvikana n’ abo bari kurwana aribo M23 “.
Ati: “Ikindi kandi ni uko ubwicanyi buri gukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Congo, hamwe no gutwika amabendera y’ibihugu by’u Burayi na Amerika biba byateguwe n’ubutegetsi kuko umuturage usanzwe ntaho ahurira n’u Burayi na Amerika”.
Tubibutse ko igihugu cya Congo gihanganye n’umutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bwabo aho bamaze iminsi mu mirwano ikomeye berekeza Goma, ibihugu bitandukanye byohereje ingabo zijya gufasha igisirikare cya Congo FARDC kurwanya uwo mutwe
Ibihugu birimo , u Burundi, Tanzaniya, Afrika y’epfo na Kenya ariko ingabo za Kenya zo zikaba zarasubijwe inyuma kuko zashinjwaga na Congo gukorana bya hafi n’umutwe wa M23.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com