Ku mbuga nkoranyambaga umuvugizi wa Wazalendo Jules Mulumba yashinje igisirikare cya Uganda Updf kuba kiri mu gace ka Rutshuru gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo Kinshasa, ndetse no gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Abicishije mu itangazo umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda Felix Kulayigye yavuguruje ibyo byatangajwe avuga ko ari ibihuha ko ingabo zabo zitari mu gace ka Rutshuru.
Yagize ati “Nta musirikare dufite muri Rutshuru, amafoto yatangajwe ni ibinyoma ahubwo ni uburyo bwo kugerageza gusobanura uko batsindwa na M23 maze bakadushinja ibyo binyoma.”
Yanasobanuye ko ifoto yakoreshejwe muri ibyo binyoma ari iyabasirikare ba Updf bari bari mu butumwa bwa EAC igihe ingabo za EACRF zari muri Congo niza Uganda zirimo.
Yakomeje kwemeza ko nta mpamvu nimwe yatuma UPDF yivanga mu makimbirane y’imbere mu gihugu cya Congo uretse igihe yaba yitabajwe mu gutanga umusanzu wayo mugukemura ibibazo by’akarere mu kubungabunga amahoro.
Abategetsi ba Congo babinyujije mu bahagarariye imitwe yitwaje intwaro bakunda gukwirakwiza imvugo zerekana ko igisirikare cya uganda gifasha umutwe wa M23 ariko ubutegetsi bwa Uganda ntibwahwemye kubinyomoza.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com