Guverinoma y’igihugu cya Roumanie cyo ku mugabane w’u Burayi yatangaje ko babiri mu bahoze ari abasirikare bayo baheruka kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi barakomereka. Aba bakaba ari abafashaga igisirikare cya Congo kurwanya umutwe wa M23.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yavuze ko usibye abapfuye, hari na bane bakomeretse, ndetse umwe muri bo akaba arembye cyane ku buryo ashobora gupfa vuba.
Guverinoma ya Roumanie ntiyigeze isobanura uburyo abo baturage bayo bishwemo, gusa ikinyamakuru romaniajournal.ro cyatangaje ko aba basirikare bari baroherejwe muri RDC mu rwego rwo gutoza Ingabo z’iki gihugu. Aba bishwe n’inyeshyamba za M23 ubwo muri iki cyumweru zari zihanganiye umujyi wa Sake n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni imirwano kandi bivugwa ko yaba M23 na FARDC batakarijemo ingabo nyinshi, ndetse kuri ubu biracyari ihurizo kumenya ugenzura uyu mujyi wo muri Teritwari ya Masisi.
M23 imaze igihe ivuga ko ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC bahanganye ririmo abacancuro b’abanya-Burayi.
Romaniajournal.ro ivuga ko byibura abacancuro b’abanya-Roumanie babarirwa muri 20 bamaze kwicirwa muri RDC kuva muri 2022, ubwo ababarirwa mu magana bajyagayo mu rwego rwo guha ubufasha Ingabo za kiriya gihugu.
Televiziyo yitwa ProTV yatangaje ko abanya-Roumanie babarirwa muri 900 ari bo bari muri RDC, ndetse iki gihugu kikaba gihemba buri umwe $5,000 ku kwezi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Roumanie yatangaje ko iki gihugu ku ruhande rwayo ntaho gihuriye na bariya bacancuro bari muri RDC, keretse ku byerekeye ubujyanama.