Kuva mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 16/02/2024, mu burasirazuba bwa Congo haramukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ni mirwano yabereye mu duce two muri Teritwari ya Masisi no mubice bikora ku butaka bwo muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dufite, yemeza ko urwo rugamba rwabereye mu gace ka Kagano, gaherereye muri muri Gurupoma ya Mupfunyi Matanda , muri Teritwari ya Masisi.
Indi mirwano nanone irimo kubera mu gace ka Nyenyeri, agace bivugwa ko gatuwe n’abaturage benshi, nk’uko byemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, aho yashimangiye ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC bagabye igitero ahitwa Nyenyeri, hasanzwe hatuye abaturage benshi.
Iy’i mirwano ihazindukiye mu gihe ku munsi w’ejo nabwo habaye indi mirwano mu bice bya Bihambwe, muri teritwari ya Masisi.
Iminsi ibaye itandatu bisa nibyahinduye isura mu murongo w’urugamba hagati y’u mutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, kuko urugamba rukaze rwatangiye mu mpera z’i Cyumweru dusoje.
Ni nyuma y’uko M23 ishyize itangazo hanze rivuga ko batazakomeza kwihanganira ibibi bikorerwa abasivile kandi bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com