Imitwe yitwaje intwaro ya WAZALENDO ivanze na FDLR ishyigikiwe na Leta ya Congo iri kwinjiza abana benshi mu gisirikare bakoherezwa ku mirongo y’urugamba, no kubashyiramo ingengabitekerezo y’urwango ibintu umuryango w’abibumbye (Loni) ureba ikicecekera.
N’ubwo iyi myitwarire inyuranyije n’amategeko arengera abana, MONUSCO (ingabo za Loni) mu magambo y’ umuvugizi w’ingabo zayo yemeje ko ifatanya cyane n’iyi mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ivanze na FDLR.
Madamu Bintou Keita, uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres muri Congo (RDC), ntabwo yigeze abasha kwamagana iki kibazo cyo kwinjiza abana benshi mu mitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo ivanze na FDLR, iterwa inkunga na Leta ya Congo.
Kukise bataba aba M23, bashyingirahe babishinja leta, nibarwanye inyeshyamba naho ibyo nyashingiro bifite.