Ibihugu bya Angola na Senegal byemereye igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inkunga y’amafaranga mu rugamba igiye gufashwamo n’ingabo za EAC mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RD Congo, Christophe Lutundula Apala wemeje ko n’amasezerano y’iyi nkunga yamaze gushyirwaho umukono hagati t’impande zombi.
Minisitiri Lutundula yagize ati: “ Mu ntangiro z’aya masezerano , ibihugu byombi byatwemereye umusanzu wabyo. Gusa mu nama y’abayobozi b’ibihugu bya EAC yabereye i Arusha yemeje ko amafaranga yose azatangwa nk’inkunga agomba gukusanyirizwa mu kigega cyiswe icyo kugarura amahoro”
Lutundula yakomeje avuga ko, Senegal yemereye RDC inkunga ya Miliyoni imwe y’ama-Euros naho Angola yo yemera miliyoni 2 z’Ama-Euros.
Ati:”Urugero nka Senegal yatwemereye miliyoni imwe y’ama-Euros, na Angola yatwemereye miliyoni 2 yo yamaze no kuzitanga”.
Lutundula akomeza avuga ko barimo gukorana bya hafi na Afurika yunze ubumwe, ku buryo bafungura ikigega, ku buryo ushaka gutanga umusanzu we muri iki kigega agamije gufasha ibokorwa by’ingabo za EAC bafungurirwa imiryango.