Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col. Willy Ngoma yavuze ko ingabo za M23 ziri maso ko kandi ziteguye kurinda abaturage no kurasa batabebera ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi Tshilombo.
Ibi Lt Col. Willy Ngoma yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24/02/2024 akoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’abo bafatanije kurwanya umutwe wa M23 bakoresheje imbaraga z’ umurengera mu kurasa ibisasu biremereye mu baturage baturiye Sake, no mu nkengero zaho.
Ahanini biriya bisasu byarimo bigwa mu gace kazwi kw’izina rya Kasengesi no muri centre ya Sake. Maze Lt Col. Willy Ngoma avuga atarya umunwa ko ingabo abereye umuvugizi mu bya gisirikare, ziri maso kugira ngo zirwanye ingabo yise ko ari “iz’umwijima”.
Yagize ati: “Ihuriro rigizwe n’abasirikare b’ umwijima bateye ibibombe mu birindiro byacu no mu bice bituyemo abaturage benshi, muri centre ya Sake, no mu nkengero zaho.”
Willy Ngoma yakomeje agira ati: “Intare za Sarambwe bahora bari maso, nk’uko bisanzwe tuzirwanaho, kandi turinde n’abaturage bacu. Ku rugamba, intare za Sarambwe zirutsinda ijana ku ijana, kandi morali niyacu, turanayihorana.”
Ibi yabivuze mugihe mugenzi we Lawrence Kanyuka, uvugira uwo mutwe mu bya politike, yari amaze gutangaza ko ingabo za AFC/M23 zigiye kumaraho ingabo zo mu ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ati: “Nta yandi mahitamo dusigaranye usibye gufata mpiri imbunda zirasa mu baturage, no kumaraho ubushobozi bw’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Ni nyuma y’uko FARDC, FDLR, abacancuro, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, bari bamaze gutera ibisasu mu baturage baturiye i Sake, muri Gurupoma ya Kamuronza, Teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Gusa imirwano isa niyongeye ku gabanya umurego, nyuma y’uko mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wafashe ibice byingenzi byo muri Teritwari ya Masisi na Nyiragongo, harimo ko yafunze imihanda ihuza umujyi wa Goma na za Teritwari zigize i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse uwo mutwe ukaba unagenzura umuhanda uhuza Kivu y’Amajyepfo na Goma.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com