Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 muri Teritwari ya Masisi, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga ku muhanda wa Sake-Shasha-Bukavu mu burasirazuba bwa Congo, haramukiye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifashijwe na Wazalendo.
Iyi mirwano ikaba yatangiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo, aho ingabo za Congo FARDC n’ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa by’umwihariko, FDLR, Abacanshuro, inyeshyamba (Wazalendo), Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC, zishyigikiwe na MONUSCO, aribo bayutse bamisha ibisasu biremereye muduce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi muri Teritwari ya Masisi.
Nk’uko byatangajwe n’ Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X kuri iki Cyumweru yavuze ko iyimirwano yabereye muduce dutuwe cyane muri Nyenyeri, Bitare no mu nkengero zaho, bakoresheje imbunda nini zirasa kure n’ibifaru by’intambara.
Muri ubu butumwa, Kanyuka akomeza amenyesha Umuryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango y’ubutabazi ko ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili by’izo ngabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse ko hari ikibazo cy’ubutabazi kitigeze kibaho muri Masisi.
Ku ruhande rwegereye leta, na ho bavuga ko kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 35 z’igitondo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024, havuzwe imirwano ku musozi wa Ndumba ureba mu mudugudu wa Shasha muri Teritwari ya Masisi, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga ku muhanda wa Sake-Shasha-Bukavu, hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifashijwe na Wazalendo.
Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yakoranye inama na Perezida Felix Tshisikedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimime, ndetse na Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera wa Malawi.
Aba bakuru b’ibihugu bose bahuriye ku kuba barohereje ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha FARDC kurwanya inyeshyamba za M23, babonanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, bahuriye muri Namibia, mu muhango wo gushyingura uwari Perezida wa Namibia Dr.Haige Geingob wapfuye itariki 4 Gashyantare uyu mwaka.
Bivugwa ko inama yabahuje ari uko bakongera imbaraga mu rugamba abasirikare babo bahuriyemo wo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23 no kurimbura bamwe mubanyekongo ngo batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi harimo n’inzirakarengane z’abantu bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’abatutsi.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com