Perezida w’u Burundi Evariste NDAYISHIMIYE yagizwe urw’amenyo bikomotse ku butumwa yatanze bwo kwihanganisha imiryango y’abantu babuze ababo mu gitero cyagabwe n’umutwe wa RED-TABARA urwanya leta y’u Burundi.
Ni igitero cyabaye ku Cyumweru, tariki 25 Gashyantare 2024, kibera mu gace ka Buringa, Komini Gihanga, Intara ya Bubanza gihitana abantu 9 barimo abagore 6 n’umusirikare umwe wari utabaye, naho abandi bantu 5 barimo abagore batatu bagakomereka.
Mu butumwa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Turahojeje cane imiryango yabuze ababo mu gitero c’iterabwoba caraye gisubiye guhekura Uburundi muri zone Buringa ya komine Gihanga, twongera turemesha n’abakomeretse. Inyabune ihagarare mugabo mu guteramira umutekano ! Iterabwoba ntirizoduca intege kuronderera ineza abenegihugu”.
Ku rubuga nkoranyambaga rwa X uru rwahoze rwitwa Twitter abantu benshi bamusubije bamubaza impamvu asiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’ahandi, aha bavugaga ukuntu asiga iwe bicika akajya kurwana muri Congo
Uwitwa Her Majesty Blanche kuri X yahise amusubiza agira ati: Uzibuke no guhoza imiryango y’abasirikare bashiriye muri Congo ! Mubyeyi, reka “ guta ibyawe bita imitemeri ngo ugiye gupfundikira iby’ikongo Mbere na mbere #AmahoroNiUmutekano. Bavandimwe mwabuze abanyu Mukomere!”
Mugenzi Félix nawe yunzemo agira ati:”Birababaje kubona warananiwe kugarura amahoro n’Ituze mu gihugu cyawe ukirirwa ubitwerera abandi, Iyi Red Tabara wahoze uyishinja u Rwanda , muhitamo gukorana na FDLR none ikomeje kwica inzirakarengane z’abarundi.”
Uwitwa Kwibuka jean paul nawe yagize ati:”Wafunze imipaka n’ u Rwanda ngo niho Bwana @GeneralNevawafunze imipaka n’u Rwanda ngo niho babatera baturutse noneho urabeshyera nde? Wohereje ingabo muri Congo none abaturage baraterwa bakabura ababatabara, muri DRC hari batayo zirenga 7 kdi bariyo kunyungu zawe kuko ntacyo u burundi bupfa na M23 wowe uzimena inda”.
Mu butumwa bwinshi bwagiye busubiza umukuru w’igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste bwamubazaga aho ababatera baturutse mugihe yafunze imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ndetse akaba yarashyize abasirikare benshi n’intwaro zitagira ingano ku mupaka w’ u Rwanda kugirango hatazagira umwanzi ubameneramo.
Ndetse bakabaza abasirikare n’imbonerakure zikomeje kugwa mu gihugu cya Congo, icyo bazira bakibaza uzahoza imiryango yabo, ibi ngo bigasa no kwiyerurutsa kuko ngo ntampuhwe na nkeya Evariste afitiye abaturage b’abarundi akomeje kumarira ku icumu mu nyungu ze bwite.
Abenshi bagakomeza bavuga ko aka ari agakino Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rya Evariste Ndayishimiye bakinnye mu rwego rwo kubuza umutekano abaturage, ibi bakabishingira no ku itangazo ryasinywe n’umunyamabanga wa Leta w’iki gihugu Jerome Niyonzima bigaragara ko ryasinywe umwaka ushize wa 2023 bakemeza ko bariya bantu bapfuye bishwe na leta.
Umutwe wa RED-TABARA usanzwe ukorera mu mashyamba ya Congo niwo wigambye ibitero bibiri ndetse byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 24 urasana n’igisirikare cy’u Burundi ku mugezi wa Mpanda ahitwa Ndombolo i Buringa bihitana abasirikare batandatu, icyicaro gikuru cya CNDD-FDD kirasenywa, intwaro n’amasasu birafatwa.
Izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Burundi kuva mu mwaka wa 2015 zakomeje zivuga ko zifite umugambi wo guhangana n’ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD-FDD riyobowe na Nkurunziza kugeza igihe leta y’u Burundi izemera kwicara bakaganira.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com