Gen Maj Mujyambere Leopord na bagenzi 6 bitabye urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.
Urubanza rwa Gen Leopard Mujyambere rwagombaga kuba ejo kuwa Kabiri taliki ya 20 Nzeri 2022,aho ababuranyi bitabye urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ntibyakunda ,bituma umucamanza ategeka ko iburanisha risubikwa ryimurirwa uyu munsi kuwa3 tariki ya 21 Nzeri 2022
Gen Mujyambere aregwa ibyaha by’iterabwoba no kugambirira kugirura nabi ubutegetsi buriho, gusa we nabo baregwa mu rubanza rumwe bahakana ibyaha barwga ahubwo bagasaba ko nabo bajyanywa mu kigo cy’ingando cya Mutobo mu karere ka Musanze.
Ubushinjacyaha buvuga ko Gen Mujyambere kimwe na bagenzi bo ku rwego rwa Colonel bagiye bafatirwa mu bice bitandukanye bya Congo Kinshasa,bakazanywa mu Rwanda mu gihe Gen Mujyambere we by’umwihariko yabanje gufungirwa i Kinshasa nyuma aza gushyikirizwa Leta y’u Rwanda.
Gen Maj Mujyambere yavukiye muri Komini Tare muri Kigali Ngali mu mwaka 1962. Mujyambere yize amashuri yisumbuye mu iseminari ya Saint Vincent i Ndera, arangije amashuri yisumbuye yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) mu 1983 muri Promotion ya 24, yasohotse muri iryo shuri mu 1987 ari Sous-Lieutenant. Yakoze amahugurwa atandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga yiganjemo ay’Abakomando.
Yabaye mu mitwe itandukanye akenshi yigisha imyitozo ya gikomando twavuga nko mu Bigogwe, mu ba GP no muri ESM i Kigali.
Mu 1994 yari afite ipeti rya Captaine akaba yari ashinzwe iperereza (S2) muri Bataillon Garde Présidentielle (GP). Tariki ya 6 Mata 1994 yari mu baherekeje Perezida Habyarimana mu rugendo yarimo i Dar Es Salaam muri Tanzania . Ubwo indege yahanurwaga, Gen Maj Mujyambere yagumye mu gihugu cya Tanzania aho yongeye kugaragara muri Kongo i Bukavu aho yinjiye muri RDR.
Yashyizwe ku ntonde za ONU zimurega ibyaha by’intambara cyane cyane ibyakorewe muri Kivu y’Amajyepfo kuko niwe wari ukuriye ingabo zose za FDLR zabarizwaga muri ako gace (Sector Commander).
Leopold Mujyambere yagaragaye kenshi yidegembya mu bihugu bitandukanye by’Afurika dore ko yafatiwe kuri Goma, nyuma y’igitutu cya Loni, akajyanwa i Kinshasa ahungishijwe dore ko icyo gihe Leta ya Kabila yakoranaga na FDLR bitandukanye niki gihe ubwo Leta ya Felix Tshisekedi yamushyikirije Leta y’u Rwanda.
Mwizerwa Ally