Mu burengerazuba bwa Kameruni Abantu bitwaje intwaro bateye kiliziya yitiriwe Bikiramaliya wa Nchang bashimuta,abapadiri batanu, umubikira umwe n’abakirisitu babiri. Kugeza ubu ntamutwe wari wigamba iki gikorwa .
Iki gikorwa cyabaye Kuri Uyu wa 18 Nzeri, nyumay’uko abandi bagizi ba nabi baje bagatwika kiliziya, iyi kiliziya yatwitswe ku wa 16Nzeri, nabwo bigakorwa n’abantu batigeze bamenyekana. Icyakora nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo Muri kariya gace, ngo birakekwa ko Ari intagondwa z’abavuga ururimi rw’icyongereza bamaze igihe bahanganye na Leta.
Ku cyumweru, abapadiri gatolika batanu, umubikira n’abarayiki babiri bashimuswe n’abantu batamenyekanye batwitse kiliziya ku wa gatanu mu burengerazuba bwa Kameruni mu ntambara y’amaraso hagati y’abantu batandukanye bavuga ururimi rw’icyongereza n’ingabo z’igihugu, nk’uko byatangajwe ku cyumweru na Kiliziya Gatolika yo muri aka gace.
Muri aka karere ubwicanyi no gusahura bifatanije no gushimuta bikunze kwigaragaza mo, kuko imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikunze kugaba ibitero kubigo by’amashuri, amavuriro ndetse by’umwihariko ibigo by’abihayimana, baba aba kiliziya Gatolika cyangwa se Abaporotestanti.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’inama y’abepisikopi Gatolika bo muntara ya Bamenda, bagize bati” birababaje rwose, twabuze Abantu umunani Bose, turacyategereje ngo turebe ko baboneka.”
Inama y’Abepiskopi yo mu Ntara ya Bamenda mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abanyamakuru ku cyumweru bavuze ko muri aka gace hari umutekano muke, kuko bahora bashimutirwa abantu, nyamara ibi ntibirangira.
Bikunze kugaragaza ko iyi mitwe ishimuta Abantu, bikarangira basabye ingwate cyangwa se hakabaho Indi mishyikirano.
Umuhoza Yves